GENOCIDE HUTU: Kabalisa Pacifique adushyiriyemo RUGONDIHENE YA GITUTSI

Published on by Rutayisire Boniface

KABALISA PACIFIQUE ATUBWIYE UKURI ARIKO ADUSHYIRIYEMO N'AGATEGO KA RUGONDIHENE KA GITUTSI. NJYE RERO NTAWE UNTEGA NGO ANSHOBORE AHUBWO TURAGANIRA TUKUNGURANA INAMA TUKEMERANYWA KUKURI AHASIGAYE TUGAKOMEZANYA URUGENDO

Kabalisa Pacifique atubwiye amagambo y'ukuri ko abahutu bishwe ndetse yongeraho ati “

Anketi nyinshi nasomye zivuga ko ubwicanyi bwakorewe abahutu bwakwitwa genocide buramutse bugejejwe imbere y'inkiko/Par Kabalisa Pacifique

Bwana Kabalisa Pacifique, urabizi ko tuziranye kandi sinshimira gusa ko uri mubatutsi bake bagerageza kuvuga n'akarengane abahutu bakorewe, nshimira n'ubutwari bwawe wisanganiwe bwo kwemera ukuri iyo uguhawe cyangwa ugusobanuriwe.

Ariko aha uvuze muri iki kiganiro cyawe n'ikondera ko ubwicanyi bwakorewe abahutu wabwita genocide ari uko byemejwe n'imiryango mpuzamahanga na l'ONu n'inkiko, ndagirango twemeranye ko ari agatego ka rugondihene ka gitutsi udushyiriyemo. Ntabwo bubaka inzu bahereye kugasongero ahubwo buka inzu bahereye kuri fondation. Mukibazo cya genocide, fondation ni umuntu wabaye victime hamwe n'ubutumwa atanze asobanura ibyamubayeho. Niyo mpamvu kagame yimanaga abatangabuhamya TPIR igahagarara. Iyo Viictime avuga ibyamubayeho rero cyangwa wowe ukaba ushaka kumuvugira, niwowe ubwira abakora anketi n'iyo miryango mpuzamahanga na l'ONU, maze ukababwira ibyo wabonye uko byitwa. Ni ukuvuga ko ari abavictimes hamwe n'ababashyigikiye bagomba kubwira isi ibyababayeho ibyo aribyo n'uko byitwa, maze noneho uwumva ashatse kubumva cyangwa kubafasha no kubatabara akaza akora anketi akibonera koko ko ibyababayeho ari genocide hutu. Kuriya uvuga ko genocide yemezwa na l'ONU n'inkiko, ni intambwe ya nyuma

Ntabwo ibintu bihera kugushyiraho inkiko ahubwo habanza imenyekana ry'amakuru, hakamenyekana ubuhamya buvuga iyo genocide uko irimo kuba ndetse bikavugwa na media noneho imiryango na za leta n'abandi bagahaguruka bagakora anketi ngo basuzume ko koko ayo makuru ariyo. urukiko rufata inyito bakurikije amakuru bafite n'ubuhamya bafite. Kuvuga ko runaka adashobora kubyita genocide ni umutego watezwe abahutu kuva FPR imaze kubona ko biyirangiranye genocide hutu yakoze dutangiye kuyivuga kumugaragaro. Nk'uko rero bizwi ko ONU ari ikintu cyamunzwe na corruption kuburyo kidashobora gushyiraho izo nzego zitabara abahutu kandi abateguye ibyo mu Rwanda bakaba bafite ijambo muri l'ONU niyo mpamvu bavuze ngo izitwa genocide hutu ari uko yemejwe na l'ONU kuko baziko abo ubisaba ari nabo babiteguye bagashyigikira n'ababikoze.

Ndetse uziko ibi bihugu by'ibihangange by'i Burayi n'Amerika ari ibihugu byamunzwe na ruswa n'ubwoba kunzego z'ubuyobozi bw'ibyo bibihugu kuburyo bidashobora gushyiraho izo nkiko zirenganura abahutu hatabaye impinduka. Kuvuga ko rero genocide izemerwa ari uko yemejwe n'inkiko na l'ONU ni complot international ishatse kuvuga ko genocide hutu izemerwa ari uko FPR iyemeye.

Iyo mikorere yo kuvuga ko genocide hutu izemerwa ari uko yemejwe na l'ONU n'inkiko, ninayo yagumye ikoreshwa mugutinyisha abahutu bamwe ngo be gusohora iryo jambo mukanwa kuko abazanye iyo mvugo baziko abahutu benshi ari abanyabwenge buke n'iyo baba barize bikoreye bya diplomes umurundo.

Bwana Kabalisa, nk'uko wasohoye iryo jambo mukanwa rya genocide hutu, emera uze twijandike

tuvuge ukuri ko habayeho genocide hutu maze ayo maringushyo y'uko uzabyemezwa na l'ONU n'inkiko ubishingukemo. Niwowe ugombwa kubwira l'ONU ugatanga n'ubuhamya n'ubuhamya ko habayeho genocide hutu kuko uziko abahutu bishwe bazizwa icyo baricyo. Ntabwo ari l'ONu izafata icyemezo ihereye kubusa nonone ngo ubone kuyibwira uko kuri.

Rwose ndakwinginze, mvanaho iyo siyasa ya gitutsi cya FPR gifite icyo kirega. Wowe vuga ukuri kwambaye ubusa usobonure ko uziko abahutu bakorewe genocide. Niba utakuzi ubwire Kalisa Placide akunganire nziko nawe ahambiriye ashaka kuvuga ukuri. Uwo munyamakuru cyangwa undi wabishobora azongere akumbarize ibyo wavuze kuri ibi bintu nkubwiye. Nibikorwa icyo gihe ikiganiro cyawe kizaba cyuzuye. Kandi uko nkuzi nziko uzashyigikira uku kuri nkubwiye. Ntabwo ari l'ONU imenya ibibera ahantu hiherereye hatagera na camera n'itangazamakuru ryigenga rikaba ritabaho mu Rwanda. Ndetse uranabizi ko ahagiye habera iyo genocide hutu, FPR yagiye ibuza abanyamahanga kuhagera igihe batarazimiza ibimenyetso byose. Ni ukuvuga kore ababibonye cyangwa ababizi nibo babwira itangazamakuru na rubanda, ndetse n'abavictimes bagataka cyane basobanura icyo bazize kandi bakavuga ikibabayeho ko ari genocide hutu noneho ONU na za Anketi mpuzamahanga zigahurura. Kubwira umuhutu ngo ye kuvuga ko yakorewe genocide hutu ni ukumwica kabiri kuko niwe uzi icyamubayeho ko ari genocide hutu bamuziza icyo aricyo nk'uko nawe wabyemeje. Nawe rero aho kumusonga umunokesha Onu n'inkiko, ahubwo mutabare umufashe musobanurire amahanga ko habaye genocide hutu.

Bruxelles, le 29/12/2013

RUTAYISIRE BONIFACE

President w'Ishyaka Banyarwand akaba na President wa Tubeho Twese

Tel (32) 488250305

  • {FATA IJAMBO} ABAHUTU BISHWE N'ABASILIKARE B'INKOTANYI "Pacifique Kabalisa"

    http://www.youtube.com/watch?v=72nkAQBalhs

    « ABAHUTU BISHWE N'ABASILIKARE B'INKOTANYI » Pacifique Kabalisa.

    Kabalisa ati :
    - I Rwinkwavu muri Kayonza, abahutu bajugunywe mu byobo byacukurwagamo amabuye y'agaciro,
    - Mu Gatsata mu urusengero rw' i Karuruma, haba hariciwe abahutu bagera kuri 300
    - Hariya ku Kabutare i save, banyeretse ibyobo ngo byajugunywemo abahutu batagira ingano
    - I Gitarama, iyo uvuze inama y'I Gitwe, byibutsa abahutu bahatikiriye kubera abasilikare b'inkotanyi babahamagaye ngo baze mu nama. Abitabiriye iyo nama bose bitabye Imana.
    - N'ibindi, n'ahandi............
    Kabalisa Pacifique uba mu bubiligi guhera mu mwaka w'2003, ayobora Ikigo giharanira gukumira ibyaha byibasira inyokomuntu (Centre pour la Prévention des Crimes Contre l'Humanité, CPCH : http://www.cpch.eu/) yashinze mu mwaka w'2009. Intego yacyo ikaba ngo ari uguharanira ko ibyabaye bitazibagirana kandi ko byafasha mu kwirinda ko byazongera.
    Uyu Pacifique Kabalisa yararusimbutse muri 1994. Yashoboye guhungira i Burundi, aza kugaruka mu Rwanda mu mpera z'uwo mwaka. Ubwo yahise yunvira umutimanama we wamusabaga guharanira ukuri n'ubutabera kuko yumvaga ari wo muganda ukomeye u Rwanda rwa nyuma ya jenoside rwari rukeneye, kandi yumvaga ari nabwo buryo buboneye , bwo guha icyubahiro abishwe bose, maze bakibukwa bose.

    Pacifique yakoze mu miryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu Rwanda, ashinzwe gukusanya amakuru ku bwicanyi bwakorewe abatutsi.
    Mu gihe yakoraga amaperereza ku bwicanyi bwibasiye abatutsi, aho yageraga hose, ari mu baturage ku mirenge, ari mu bari mu buroko, ari mu nsengero, baramubwiraga bati n'ubwo tukubwiye iby'urupfu rw'abatutsi, ujye utubaza n'urupfu rw'abahutu tukubwire.
    Ibyo Pacifique yabwiwe n'abatangabuhamya bizewe, byatumye atemeranywa n'abavuga ko inkotanyi zicaga abahutu kubera kwihorera ku ubwicanyi bwakorewe abatutsi kuko atanga ingero agira ati : « Dufate nko muri Komini Giti ho muri Byumba. Aho muri Giti nta mututsi n'umwe wigeze yicwa. Ati ariko Inkotanyi zarahageze ku itariki ya 15 mata 1994, zirara mu bahutu zirarimbura ; abihayimana ku Rwesero zirararika, abarimu zirica, ati ubwo se bahoraga nde ?
    Kabalisa ati : « Ubu intambara tugomba kurwana ni iyo gusaba ko hajyaho urukiko rwakwemeza génocide yakorewe abahutu, kuko nabo bishwe bazira ko ari abahutu ».
    Naho kuri gahunda ya « ndi umunyarwanda », Pacifique asanga iyo gahunda ifite ubusembwa nibura butatu : Ibuze ukuri, ibuze ubutabera, ibuze ubwisanzure.
    Pacifique akaba abona igihugu kigeze habi, aho umwana asabwa gusaba imbabazi z'ibyo ababyeyi bakoze. Ati ubundi abanyrwanda nyabo baragiraga bati « amatako y'umubyeyi acumura yicaye » ; ati none biracuramye , sinigeze numva ko « amatako y'umwana acumura yicaye » !
    Pacifique aremeza ko u Rwanda rukeneye ubwisanzure, abatavuga rumwe n'ubutegetsi bagafungurwa, bagahabwa ijambo, maze abanyarwanda bagahurira mu biganiro byatuma babwizanya ukuri, bakunvikana ku miyoborere y'igihugu.
    Kabalisa Pacifique yahunze u Rwanda mu kwezi kwa Werurwe 2003 nyuma yo kugirana ibibazo n'inzego zishinzwe iperereza rya gisilikare za leta y'u Rwanda (DMI) biturutse ku kunenga imikorere mibi y'inkiko Gacaca zari zimaze gutangira zavugirwagamo n'inzego za perizidanse ya Repubulika. Pacifique akaba na n'ubu avuga ko akomeje kandi atazahwema guharanira uburenganzira bw'ikiremwa-muntu.

    View on www.youtube.com

    http://www.youtube.com/watch?

    v=72nkAQBalhs

To be informed of the latest articles, subscribe:
Comment on this post