UGUTSINDWA KWA FPR KUYIGEJEJE MURI 1963 IGENDA IKINYUMANYUMA. AHASIGAYE ISHIGAJE KUGENDA NO KURUCUNSHU NGO Piiii IBYAYO BIKABA BIRARANGIYE

Published on by Rutayisire Boniface

UGUTSINDWA KWA FPR KUYIGEJEJE MURI 1963 IGENDA IKINYUMANYUMA. AHASIGAYE ISHIGAJE KUGENDA NO KURUCUNSHU NGO Piiiiiiii IBYAYO BIKABA BIRARANGIYE

Umusogongero: UGUTSINDWA KWA FPF MUNTAMBARA Y'AMAHORO TURWANA NAYO KWATUMYE ITANGIRA KUGENDA IKINYUMANYUMA ISUBIRA INYUMA NONE MURI IYI MINSI IGEZE KU BYABAYE MURI 1963 KUGIRANGO IBIHINDURE INTWARO IYIGUMISHA KUBUTEGETSI YIFASHISHIJE GUSENYA IGIHUGU IHINDURA ABAHUTU RUVUMWA N'ABACAKARA.

NDASABA ABATUTSI N'ABAHUTU N'ABANDI BANYARWANDA BASHYIRA MUGACIRO KUTAGWA MURI UYU MUTEGO, AHUBWO MWESE NIMUHAGURUKE TURWANE INTAMBARA YO KURWEGO RWO HEJURU RURENZE IBY'AMASHYAKA N'AMASHYIRAHAMWE ABA MURI OPPOSITION NYARWANDA, MAZE TWONGERE DUTSIMBURE FPR MURI IBYO BIRINDIRO TUYIGEJEJEMO TUYIRUKANKANA. MUHUMURE KANDI URU RUGAMBA TUZARUTSINDA NTA SHITI KUKO NTA NA RIMWE SYSTEME YISHE ABANTU YIGEZE ITSINDA

Banyarwanda, Banyarwandakazi, namwe Nshuti z'u Rwanda, nk'uko bigaragara muri ibi bihe tugezmo, abatutsi bakomeye kubututsi bwabo bibumbiye muri FPR bakomeje kugenda batsindwa bakagenda ikinyumanyuma (basubira inyuma) kuva dutangiye kumvikanisha ko bamwe muri abo batutsi nabo bakoze genocide hutu nk'uko interahamwe n'abahutu bamwe bakoze genocide Tutsi.

Nk'uko mubyibuka mubihe bishize, kuva dutangaje ko n'abahutu bakorewe genocide hutu, abatutsi na FPR bahise babona ko batsinzwe n'ukuri birangiye kuko bamwe muribo hamwe n'amacuti yabo bavuze ko urukuta ruguye igihe nari maze gushinga association y'abavictimes hutu na tutsi n'abandi banyarwanda ndi umunyeshuri kuri Université Libre de Bruxelles mu Bubirigi. Kuva icyo gihe batangiye uburyo bushya bwo kurwana n'amateka basubira inyuma bagerageza no gusisibiranya bakoresheje amaco y'inda. Muri uko gusubira inyuma batangiye bahindagura amazina ya genocide tutsi buri mwaka. Amazina menshi ya genocide tutsi yagiye abanza gucishwa muri conférence ikunze gutegurwa na Ibuka ikabera kuri Université Libre de Bruxelles aho nigaga. Iyo conference iba buri mwaka mbere y'uko icyunamo gitangira kuba mu Rwanda. Abakurikira amateka muzasuzume muzasanga uko iyo conférence yagiye isohora inyandiko ari nako uwo mwaka bahitaga bita izina genocide yakorewe abatutsi kuburyo buhuje n'inyiko yakoreshejwe mugutegura iyo conférence.

Kuba iryo hindura ry'amazina ya genocide ryaragiye rituruka mu Bubirigi aho IBUKA yavukiye genocide tutsi itaraba nk'uko amakuru amwe abyemeza, buri wese agomba gusobanukirwa icyo kintu kuko twakivuzeho mubihe bishize.

Muri uko kugenda ikinyumanyuma uko tugenda tubasatira dukoresheje ukuri, byatumye mubihe bishize bafata gahunda yacu yo kwigisha ubunyarwanda butavangura ishyizwe imbere n'Ishyaka Banyarwanda hamwe n'abo dusangiye uwo mumurongo noneho babyita “Ndi umunyarwanda” kugirango barusheho gushwanyaguza ubumwe bw'abanyarwanda n'amateka yabo batsindagira ko umuhutu ari umuntu mubi, umuhutu ari umwicanyi kugirango bagere kuntego yabo y'uko umuhutu yahinduka umucakara uhora uterera ivi abatutsi igihe cyose, bityo FPR ikaba iteranije abanyarwanda ubuziraherezo.

Iyo migirire rero ya Ndi umunyarwanda murabona ko ivuye mumezi ashize aho bari barimo kuyikoresha basubiramo gacaca abahutu basaba imbabazi na none. Kuri ubu iyo Ndi umunyarwanda igeze mumwaka wa 1963 aho bavuga ko ingoma ya Kayibanda yakoze genocide yindi y'abatutsi.

Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z'u Rwanda,

Nk'uko mubibona, abanyarwanda dushyira mugaciro turimo turakomeza gutsinda intambara y'amahoro turwana na FPR, kuko intwaro yacu ari ukuri no gusaba abanyarwanda b'amoko yose gushyira mugaciro tukumva ko umunyarwanda areshya n'undi kandi abagize nabi bose bagahanwa.

Nk'uko rero nsanzwe mbasaba mukanyemerera, ndagirango abashyigikiye iyi nzira y'intambara y'amahoro twongere twisuganye twese (abahutu abatutsi n'abandi banyarwanda bose n'inshuti) maze twongere dukubite hasi FPR n'abahezanguni bayihishemo.

Ndifuza ko buri muntu wese wabaye muri ariya mateka abo muri FPR bagezemo ya 1963 na nyuma yaho na mbere yaho yahaguruka agafata ijambo akatubwira ukuri kandi akakuvuga munzira yo gufasha abanyarwanda bose n'isi kumenya ukuri.

Singirango hagire uhishira umwicanyi ariko ningombwa ko ukuri kose kumenyekana maze ntihagire ushobora kukugoramisha nk'uko FPR ikunze kubigenza kugirango igume kubutegetsi.

Umuntu wabaye victimes akaba yariciwe n'abantu basanzwe cyangwa abanyepolitiki nagire ubutwari yigaragaze kandi avuge ukuri kuko azaba afashije amateka.

Buri wese ushoboye kuvuga ukuri yaba yarabibonye cyangwa yarabyumvise, nabikore birakenewe. Iyi gahunda yo kuvuga ukuri kuzahoraho igihe cyose irenze amashyaka n'amashyirahamwe abanyarwanda barimo muri opposition nyarwanda. Abavuga ukuri muhaguruke dusabane twunganirane amoko yose hutu tutsi n'abandi banyarwanda bose batabarirwa muby'amoko.

Buri wese natubwire amakuru yaba azi y'uburyo abanyarwanda hutu na tutsi n'abandi bishwe mbere ya 1963 no muri 1963 na nyuma yaho bazizwa ibyo baribyo maze bose tuzabone uko tujya tubibuka nta n'umwe usigaye inyuma cyangwa ngo yibagirane.

Ndabizi neza ko nituramuka tubatsimbuye hariya noneho baziruka basubira inyuma bashwanyaguza amateka ya za Rucunshu na mbere yaho maze naho tugatahukana intsinzi izahanaguraho imico y'ubwicanyi mu Rwanda rushyashya ruzabaho ubuziraherezo.

Twese hamwe duharuguruke tuzatsinda.

Bitangarijwe I Bruxelles tariki ya 28/12/2013

RUTAYISIRE Boniface

President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President w'association y'abavictimes TUBEHO TWESE ASLB

Tel (32) 488250305

To be informed of the latest articles, subscribe:
Comment on this post