INKOMOKO Y'UBUSABANE BURI KUGARAGARA HAGATI Y'AMASHYAKA AYOBOYE IGIHUGU N'ISHYAKA BANYARWANDA

Published on

Kubantu bamwe bagiye badusaba kubasobanurira kubijyanye na gahunda z'ubusabane turimo kubireba amashyaka ayoboye igihugu, turabamenyesha  ko ubwo busabane inkomoko ya bwo ari uko Rutayisire Boniface yatangiye gushyira mubikorwa gahunda amaranye igihe yo kuganira n'abantu bose n'imirongo yose ya politiki nyarwanda iriho haba mugihugu imbere no hanze.

Mbere yo kuyishyira mubikorwa yandikiye amashyaka yose yo mugihugu no hanze kugirango hatezwe imbere ubunyarwanda butavangura kandi imirongo ya politiki n'amashyaka bahure bose baganire.

Amashyaka yo muri leta (FPR nabo bafatanya) bo bamaze kwandikirwa bo bashubije neza biciye no mukorwa byo gutumira no kwakira neza Rutayisire Boniface mubusabane kuko ayo mashyaka ayoboye leta azi neza politiki icyo aricyo kurusha amashyaka ya opposition. Abo muri opposition kubera benshi baba batareba kure, n'ubu hari abatarasubiza ubutumwa bagejejweho, abandi nabo bashubije barimo MCR ABASANGIRANGENDO bigaragara ko bigikeneye IZINDI NTAMBWE Z'IBIGANIRO kuri gahunda yubunyarwanda.   FDU Inkingi nayo mu ijwi rya Niyibizi Michel (byaba ari kugiti cye cyangwa mu izina ry'ishyaka) bashubije bashyiramo amananiza menshi ariko ibiganiro biracyakomeza kugirango bose bitabire gahunda y'ubunyarwanda butagira umupaka kandi butavangura. 

Kumiterere y'Ishyaka Banyarwanda, RUTAYISIRE BONIFACE N'ISHYAKA RYE NTAKIBAZO RYIGEZE RIGIRA KANDI NAWE UBWE ARIHO NK'ABANDI BANYARWANDA BOSE UKO BISANZWE. NDETSE ISHYAKA BANYARWANDA NIRYO RITIGEZE RIGIRA IBIBAZO muri opposition yose. 

Gusabana na FPR n'amashyaka bafatanya ndetse n'inzego za leta nk'ambassade n'izindi,  ntakibi kirimo ahubwo ni gahunda Rutayisire Boniface yihaye kandi yabitangarije n'abanyarwanda bose kumugaragaro. Bimaze gutangazwa kandi nta muntu wagize icyo avuga kibi abinenga.  Kubabona rero bimaze kujya mubikorwa ndetse bikabyara umusaruro mwiza bamwe batakekaga noneho bamwe bagafatwa n'ishyari kuko batari baziko byashoboka nibatuze bareke gahunda y'ubusabane ikomeze. 

Buri wese akwiriye kwemera  ko Rutayisire Boniface akina politiki nziza  ibereye abanyarwanda bose kandi akayishyira mubikorwa neza. 

Abahanga nka FPR na PSD kuba barayakiriye vuba na bwangu ni uko bazi ubwenge kandi bareba kure kurusha amwe mumashyaka yitwa aya opposition atazi iyo ava n'iyo ajya. 

Ikindi kandi kizwi mubihugu byose ku isi, nuko kuba hariho opposition mugihugu runaka bitayibuza  kubakana igihugu n'amashyaka ayoboye kandi bagasabana kubiri ngombwa n'ubwo baba badahuje ibitekerezo. 

Iyi rero niyo opposition y'ukuri Rutayisire Boniface arimo yubaka. Bya bindi amashyaka amwe nka FDU cyangwa FDLR yita uwo bahanganye umwanzi kandi agashaka gukorera mugihugu kiyobowe n'uwo bita umwanzi ni contradiction kuburyo atari politiki nziza. Iby'urwango muri politiki nyarwanda bigomba gucika burundu. 

Rutayisire Boniface rero nk'uko asanzwe yahisemo politiki y'ukuri ishingiye kubusabane nibiganiro byubaka. 

Abitwa ko bakina politiki ya opposition y'amahoro bose nibareke urwango ahubwo bayoboke iyi inzira yubusabane n'ibiganiro maze dukangurire abanyarwanda bose kwegera igihugu cyabo muri byose ndetse no kukigendamo bashoramo n'imari kuburyo diaspora ihinduka ikintu cya mbere kinjiriza igihugu umutungo mwinshi. Uko igihugu kizagenda gitera imbere niko ibibazo muri politiki n'imibereho n'ibindi bizagabanuka. 

Ikindi kandi ningombwa kubonako politiki y'uRwanda igenda ihindukana n'ibihe. 

Icyo abanyarwanda bose baba bakora cyose sibyo ngombwa (baba bari hanze cyangwa bakorera leta y'u Rwanda mu Rwanda) icyangombwa ni ukuba mumurongo wubakana  n'abandi igihugu, bakubahana igihe cyose BAKANASANGIRA IBYIZA BY'IGIHUGU BYOSE kandi bakazirikana ko kuba badahuje ibitekerezo ari ubukungu.

Bruxelles, tariki ya 11/09/2016

ISHYAKA BANYARWANDA 

Tel + 32 488 25 03 05 

To be informed of the latest articles, subscribe:
Comment on this post