UBUTUMWA BW'IMFURA KURI FPR NA FDU INKINGI

Published on

Banyarwanda Banyarwandakazi namwe Nshuti z'u Rwanda,

Tuributsa abantu bose ko kuba opposant politique ari ukuba udahuje ibiteketezo n'ishyaka runaka riyoboye igihugu mubihe runaka noneho ugatanga ibitekerezo byawe byaba aribyo byiza bikifashishwa mu kubaka igihugu. 

Nk'uko bigaragara rero muri opposition nyarwanda yabayeho iyi myaka yose abantu bavangitiranya byose, tugomba gukosora politiki y'umurongo wa FDU Inkingi na FDLR byubakiye ku murage wa MRND n'ababiri inyuma kuko guhera kera kugeza ubu bakora harcèlement kuyindi mirongo ya politiki iriho bashaka ko iyo mirongo yindi yakwita abanzi abo badahuje ibitekerezo (FPR, PL, PSD... ) nk'uko FDU IBIGENZA. 

 Iyi mikorere rero ishaka kwerekana ko ikigamijwe ari hanagurikaho aho uri mpage idashobora gufasha politiki nyarwanda gutera imbere. Ubundi iyo mikorere ya FDU irangwa kumitwe y' intambara muri gahunda yayo ya unyice nkwice kuwo bita umwanzi bahanganye. Kubikoresha ku mashyaka akoresha inzira y'amahoro ni ukuvangira abanyarwanda bose no kubahima kugirango be gutera imbere muri politiki, baba abayoboye cyangwa abatavuga rumwe nabo. Iyo migirire kandi niyo yadindije politiki y'u Rwanda guhera 1994 kugeza ubu. Iyo migirire ituma hagumaho ubwoba muri FPR ko uwo badahuje ibitekerezo ari umwanzi (kuko bagereka ya mvugo ya FDU na FDLR ku ba opposants bose ) kandi bose atari abanzi. Ibyo rero bitanga urwitwazo rwo guhutaza ushatse kubaka ubumwe n'uburinganire n'ubwisanzure muri politiki nyarwanda. 

Mu kwiga ikibazo no kwitegereza guhagije twagize, ntabwo kubireba FPR Inkotanyi batinya ko havugwa ibibazo bikomeye cyaneee cyangwa bikaba binarega bamwe mubayo batitwaye neza mubihe runaka. Nta n'ubwo batinya gusangira ubutegetsi n'uwo ariwe wese baba bahuje ibitekerezo cyangwa badahuje. Ahubwo twasanze icyo FPR itinya ari politiki yasubiza mukaga abafashe ubutegetsi muri 1994 nk´ako bahozemo mbere ya 1994. Ikindi cyangiza ibintu kigatera n'urujijo n'uko umurongo wa MRND ariwo uhagarariwe na FDU na FDLR bishaka buri gihe guprofita cyangwa se gukorera mumashyaka ya opposition adahuje imibonere n'umurongo wa MRND kugirango noneho bagere kumpinduka yongera kwicaza kuntebe iyo système n'abayihishe inyuma. 

Ku neza y'abanyarwanda rero turasaba FDU na FDLR n'umurongo wa MRND wose kureka iyo mikorere yo gushaka kuvangira politiki nyarwanda y'amahoro n'ubusabane bayijyana kuguhinduka politiki y'urwango no gushaka guhanaguraho uwo mudahuje ibitekerezo umwita umwanzi. Abanyamahanga bihisha inyuma y'iyo politiki n'umuco wo kuvana kuntebe ba runaka muri Afrika noneho ukicazaho bano, ibyo bamenye ko byarangije igihe kubireba u Rwanda. Abanyarwanda bose barababaye ntawe uzongera gushyirwa iruhande. Abanyarwanda bose bagomba gusangira ibyiza by'igihugu. 

Turasaba abari mumurongo w'ubunyarwanda kubahiriza ihame ryo kumva ko uwo badahuje ibitekerezo ari umuvandimwe kandi bikaba ari ubukungu bw' igihugu kuko havuka ubwuzuzanye. Iryo hame kandi niryo rizafasha guca burundu intambara n'imyiryane mubana b´u Rwanda. 

Dusabye amashyaka yose abyîna muzunga hagati y'izo ngengabitekerezo zombi z'umurongo wa FPR n'umurongo wa MRND ariwo FDU na FDLR kuri ubu) ko basobanura aho bahagaze nti bakomeze gukereza abanyarwanda mukubakana igihugu. Abatinya nanone kuvuga aho bahagaze bizera ko bajijisha uruhande rumwe muri izo bamenye ko iyo politiki ntacyo yabagezaho kuko hagati y'iriya mirongo yombi (Uwa MRND n'uwa FPR ) ni imirongo yubakiye kumateka y'imiriro kuburyo utayatambikiza hejuru ubeshya. 

Kubireba ishyaka Banyarwanda n'umurongo w'ubunyarwanda turamenyesha abayoboye igihugu (FPR n'abo bafatanya) ko iyo tukubwiye ngo tuje kubakana igihugu nawe mubuvandimwe n'ubusabane bwa kinyarwanda twubaha ko hari ibitekerezo tudahuje, iyo tubikubwiye uba ubibwiwe n'imfura z'abanyarwanda. Ibyo kandi byatangiye kujya mubikorwa kuburyo kugeza iyi tariki ibintu bigenda neza. Turasaba abanyarwanda bose bashyira mugaciro kwitabira iyi gahunda

 Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 22/09/2016 Rutayisire Boniface 

Source: 

Muri iyo gahunda, kubireba amashyaka ayoboye igihugu tariki ya 9/7/2016, Rutayisire Boniface Perezida w'Ishyaka Banyarwanda akaba n'umukuru wa politiki y'umurongo w'ubunyarwanda butavangura kandi butagira umupaka yitabiriye  ubutumire bw'ambassade  bwo  kwifatanya n'abandi banyarwanda  kwizihiza Liberation Day kuri ambassade y'u Rwanda i Bruxelles. 

Ahageze yakiriwe neza  n'Ambassadeur afatanije n'abandi badiplomate bakorana kandi yicazwa hamwe n'abakuru ba diaspora n'andi mashyiramwe iruhande rw'Ambassadeur n'abadiplomates. 

Uri ibumoso ni Ambassadeur Nduhungirehe olivier naho uri iburyo ni Rutayisire Boniface

Na none  tariki ya 3/9/2016 Rutayisire Boniface  yitabiriye ubutumire bwa diaspora y'u Rwanda ishami rya Namur ku munsi wa sport (journée sportive)  bari bateguye. Umushyitsi mukuru yari Ambassadeur w’u Rwanda mu Bubirigi Nyakubahwa Nduhungirehe Olivier  wari uherekejwe n’abadiplomate bakorana aribo Nyakubahwa  Musare Faustin, Nyakubahwa Gustave Ntwaramuheto, na Nyakubahwa Jean Bosco Ntibitura.  Na none kandi hari abakuru banyuranye ba diaspora barimo Madame Nyinawase Pulchérie.

Ibisobanuro kubari ku ifoto: uwa kane mubahagaze uturutse iburyo ujya ibumoso wambaye ingofero nini ni Musare Faustin akaba ari umujyanama wa 1 muri ambassade y’u Rwanda i Bruxelles, umudamu umuri iruhande ni Madame Nyinawase Pulcherie uyoboye diaspora mu Bubirigi, ukurikiyeho ni Ambassadeur Nduhungirehe olivier, naho uwakabiri uturutse ibumoso ujya iburyo ni Rutayisire Boniface Perezida w'Ishyaka Banyarwanda akaba n'uhagarariye umurongo wa politiki y’ubunyarwanda butavangura kandi butagira umupaka.

Nanone tariki ya 10/09/2016, Bwana  Rutayisire Boniface yitabiriye ubutumire bw'association Abacu Solidarite  Rwanda yari yakoresheje fundraising ahitwa Genval mu Bubirigi muri gahunda yo kurundanya umutungo wo  kurihira mutuel mu Rwanda abatishoboye.  Abashyitsi bakuru bari Ambassadeur n'abadiplomates bakorana.  Hari kandi abahagarariye amashyaka FPR Inkotanyi na PSD mu Bubirigi.

Kuri uyu munsi Bwana Rutayisire Boniface yagiranye ubusabane bwinshi cyane n'abashyitsi bakuru bose. 

Nanone yagiranye ubusabane bwinshi n'abakuru bahagarariye  FPR Inkotanyi na PSD mu Bubirigi. 

Iyi gahunda y'umukuru w'ishyaka Banyarwanda yo guteza ubunyarwanda imbere butavangura kandi butagira umupaka ryifatanya  ndetse risabana n’abanyarwanda bose izakomeza mubihugu byose diaspora nyarwanda ibarizwamo  n'uturere twose imbere mu Rwanda. 

Bruxelles tariki ya 11/09/2016

-------------------------------------------

Kubantu bamwe bagiye badusaba kubasobanurira kubijyanye na gahunda z'ubusabane turimo kubireba amashyaka ayoboye igihugu, turabamenyesha  ko ubwo busabane inkomoko ya bwo ari uko Rutayisire Boniface yatangiye gushyira mubikorwa gahunda amaranye igihe yo kuganira n'abantu bose n'imirongo yose ya politiki nyarwanda iriho haba mugihugu imbere no hanze.

Mbere yo kuyishyira mubikorwa yandikiye amashyaka yose yo mugihugu no hanze kugirango hatezwe imbere ubunyarwanda butavangura kandi imirongo ya politiki n'amashyaka bahure bose baganire.

Amashyaka yo muri leta (FPR nabo bafatanya) bo bamaze kwandikirwa bo bashubije neza biciye no mukorwa byo gutumira no kwakira neza Rutayisire Boniface mubusabane kuko ayo mashyaka ayoboye leta azi neza politiki icyo aricyo kurusha amashyaka ya opposition. Abo muri opposition kubera benshi baba batareba kure, n'ubu hari abatarasubiza ubutumwa bagejejweho, abandi nabo bashubije barimo MCR ABASANGIRANGENDO bigaragara ko bigikeneye IZINDI NTAMBWE Z'IBIGANIRO kuri gahunda yubunyarwanda.   FDU Inkingi nayo mu ijwi rya Niyibizi Michel (byaba ari kugiti cye cyangwa mu izina ry'ishyaka) bashubije bashyiramo amananiza menshi ariko ibiganiro biracyakomeza kugirango bose bitabire gahunda y'ubunyarwanda butagira umupaka kandi butavangura. 

Kumiterere y'Ishyaka Banyarwanda, RUTAYISIRE BONIFACE N'ISHYAKA RYE NTAKIBAZO RYIGEZE RIGIRA KANDI NAWE UBWE ARIHO NK'ABANDI BANYARWANDA BOSE UKO BISANZWE. NDETSE ISHYAKA BANYARWANDA NIRYO RITIGEZE RIGIRA IBIBAZO muri opposition yose. 

Gusabana na FPR n'amashyaka bafatanya ndetse n'inzego za leta nk'ambassade n'izindi,  ntakibi kirimo ahubwo ni gahunda Rutayisire Boniface yihaye kandi yabitangarije n'abanyarwanda bose kumugaragaro. Bimaze gutangazwa kandi nta muntu wagize icyo avuga kibi abinenga.  Kubabona rero bimaze kujya mubikorwa ndetse bikabyara umusaruro mwiza bamwe batakekaga noneho bamwe bagafatwa n'ishyari kuko batari baziko byashoboka nibatuze bareke gahunda y'ubusabane ikomeze. 

Buri wese akwiriye kwemera  ko Rutayisire Boniface akina politiki nziza  ibereye abanyarwanda bose kandi akayishyira mubikorwa neza. 

Abahanga nka FPR na PSD kuba barayakiriye vuba na bwangu ni uko bazi ubwenge kandi bareba kure kurusha amwe mumashyaka yitwa aya opposition atazi iyo ava n'iyo ajya. 

Ikindi kandi kizwi mubihugu byose ku isi, nuko kuba hariho opposition mugihugu runaka bitayibuza  kubakana igihugu n'amashyaka ayoboye kandi bagasabana kubiri ngombwa n'ubwo baba badahuje ibitekerezo. 

Iyi rero niyo opposition y'ukuri Rutayisire Boniface arimo yubaka. Bya bindi amashyaka amwe nka FDU cyangwa FDLR yita uwo bahanganye umwanzi kandi agashaka gukorera mugihugu kiyobowe n'uwo bita umwanzi ni contradiction kuburyo atari politiki nziza. Iby'urwango muri politiki nyarwanda bigomba gucika burundu. 

Rutayisire Boniface rero nk'uko asanzwe yahisemo politiki y'ukuri ishingiye kubusabane nibiganiro byubaka. 

Abitwa ko bakina politiki ya opposition y'amahoro bose nibareke urwango ahubwo bayoboke iyi inzira yubusabane n'ibiganiro maze dukangurire abanyarwanda bose kwegera igihugu cyabo muri byose ndetse no kukigendamo bashoramo n'imari kuburyo diaspora ihinduka ikintu cya mbere kinjiriza igihugu umutungo mwinshi. Uko igihugu kizagenda gitera imbere niko ibibazo muri politiki n'imibereho n'ibindi bizagabanuka. 

Ikindi kandi ningombwa kubonako politiki y'uRwanda igenda ihindukana n'ibihe. 

Icyo abanyarwanda bose baba bakora cyose sibyo ngombwa (baba bari hanze cyangwa bakorera leta y'u Rwanda mu Rwanda) icyangombwa ni ukuba mumurongo wubakana  n'abandi igihugu, bakubahana igihe cyose BAKANASANGIRA IBYIZA BY'IGIHUGU BYOSE kandi bakazirikana ko kuba badahuje ibitekerezo ari ubukungu.

Bruxelles, tariki ya 11/09/2016

ISHYAKA BANYARWANDA 

Tel + 32 488 25 03 05 

Duhagurukire guteza imbere sport n'umuco maze tugire ibihangange byinshi mu isi no muri muzika kandi tugire injyana y'umuziki n'imiririre bikunzwe hose mu isi byinjiriza u Rwanda n'abarutuye umutungo mwinshi cyane

Kubera dufite icyo twamarira igihugu, ninayo mpamvu twiyemeje kuba opposition nyarwanda yubaka kandi ifatanya n'abagiye baba ari abayobozi b’igihugu, igihe cyose tutaragira uburenganzira natwe bwo kuba abayobozi b'igihugu.  

President w'Ishyaka Banyarwanda na Tubeho Twese  akaba n'umukuru w'umurongo w'ubunyarwanda butavangura kandi butagira umupaka. 

Tel : +32 488 25 03 05 (Watsup and Viber)

To be informed of the latest articles, subscribe:
Comment on this post