UGUSABANA HAGATI YA Y'ABAKURU BA FPR, PSD N'ISHYAKA BANYARWANDA
Kubireba amashyaka ayoboye igihugu tariki ya 9/7/2016, Rutayisire Boniface Perezida w'Ishyaka Banyarwanda akaba n'umukuru wa politiki y'umurongo w'ubunyarwanda butavangura kandi butagira umupaka yitabiriye ubutumire bw'ambassade bwo kwifatanya n'abandi banyarwanda kwizihiza Liberation Day kuri ambassade y'u Rwanda i Bruxelles. Ahageze yakiriwe neza n'Ambassadeur afatanije n'abandi badiplomate bakorana kandi yicazwa hamwe n'abakuru ba diaspora n'andi mashyiramwe iruhande rw'Ambassadeur n'abadiplomates. Na none tariki ya 3/9/2016 Rutayisire Boniface yitabiriye ubutumire bwa diaspora y'u Rwanda ishami rya Namur ku munsi wa sport (journée sportive) bari bateguye. Umushyitsi mukuru yari Ambassadeur w’u Rwanda mu Bubirigi Nyakubahwa Nduhungirehe Olivier wari uherekejwe n’abadiplomate bakorana aribo Nyakubahwa Musare Faustin, Nyakubahwa Gustave Ntwaramuheto, na Nyakubahwa Jean Bosco Ntibitura. Na none kandi hari abakuru banyuranye ba diaspora barimo Madame Nyinawase Pulchérie.Nanone tariki ya 10/09/2016, Bwana Rutayisire Boniface yitabiriye ubutumire bw'association Abacu Solidarite Rwanda yari yakoresheje fundraising ahitwa Genval mu Bubirigi muri gahunda yo kurundanya umutungo wo kurihira mutuel mu Rwanda abatishoboye. Abashyitsi bakuru bari Ambassadeur n'abadiplomates bakorana. Hari kandi abahagarariye amashyaka FPR Inkotanyi na PSD mu Bubirigi.Kuri uyu munsi Bwana Rutayisire Boniface yagiranye ubusabane bwinshi cyane n'abashyitsi bakuru bose. Nanone yagiranye ubusabane bwinshi n'abakuru bahagarariye FPR Inkotanyi na PSD mu Bubirigi (reba ifoto ijyanye n'iyi nkuru. uri hagati ku ifoto ni Rutayisire Boniface, uri ibumoso ni Vincent ugerutse gutorerwa kuyobora PSD mu Bubirigi, uri iburyo ni Pascal umaze igihe ari chairman wa FPR mu Bubirigi.Iyi gahunda y'umukuru w'ishyaka Banyarwanda yo guteza ubunyarwanda imbere butavangura kandi butagira umupaka ryifatanya ndetse risabana n’abanyarwanda bose izakomeza mubihugu byose diaspora nyarwanda ibarizwamo n'uturere twose imbere mu Rwanda. Bruxelles tariki ya 11/09/2016Rutayisire Boniface Perezida w'Ishyaka Banyarwanda na Tubeho Twese akaba n'umukuru w'umurongo w'ubunyarwanda butavangura kandi butagira umupaka
Uri ibumoso ni Bwana Hakizimana Vincent uherutse gutorerwa kuyobora FPR mu Bubirigi. U bari hagati ni Bwana Rutayisire Boniface President w'Ishyaka Banyarwanda akaba n'umukuru w'umurongo w'ubunyarwanda butavangura kandi butagira umupaka. Uri iburyo ni Bwana Pascal wari umaze igihe ari chairman wa FPR Inkotanyi mu Bubirigi.